Urugendo rw’amavubi I mahanga rurangiye akiyoboye itsinda

 

Ikipe y’igihugu amavubi yatsinze Lesotho Igitego kimwe ku busa 1-0, ihita isubirana umwanya wa mbere mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cyizaba muri 2026.

Igitego cya Kwizera Jojea ku munota wa 45 ni cyo kibaye itandukaniro ry’umukino w’umunsi wa kane w’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi u Rwanda rwatsindiyemo Lesotho kuri Moses Mabhida Stadium muri Afurika y’epfo.

Umutoza Torsten Frank Spittler yari yakoze impinduka eshatu ugereranyije n’ikipe yakinnye umukino ubanza, aho Mugisha Bonheur yafashe umwanya wa Rubanguka Steve, Muhire Kevin agasimbura Rafael York mu gihe Jojea Kwizera yafashe umwanya wa Hakim Sahab.

Iminota 10 ya mbere, Amavubi yashyize igitutu kuri Lesotho gusa imbaraga zabo ntabwo zagize icyo zivamo nubwo muri iyo minota wabonaga ari yo iri kwiharira umupira ari na yo iri gushyira imbaraga ngo isatire ikipe y’u Rwanda.

11 b’amavubi bari babanjemo

Lesotho yaje kwinjira mu mukino ku munota wa 13 ubwo ku mupira wari utakajwe na Mugisha Bonheur waje kwifatirwa n’abasore b’umutoza Leslie Notsi gusa umupira wari utewe uza guca ku ruhande rw’izamu rya Fiacre Ntwari.

Imikino wakomeje ubona ko ikipe y’igihugu ya Lesotho irusha Amavubi, gusa ubwo igice cya mbere cyendaga kurangira Nibwo Kwizera Jojea wakinaga Imikino we wa kabiri mu ikipe y’igihugu amavubi yaje gutsinda Igitego maze igice cya mbere cyirangira gutyo.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe y’igihugu amavubi, iri gukina Neza  by’umwihariko mu bwugarizi ndetse umukino uza kurangira uko.

Ikipe y’igihugu amavubi yahise isubira ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi inganya na South Africa nayo yari yatsinze Zimbabwe ibitego bitatu kuri kimwe.

Fungura twandikirane!
1
Ukeneye ubufasha?
Scan the code
Muraho,
Tubafashe gute ?