Ku wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi 2024 ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda by’umwihariko abakinnyi bakina imbere mu gihugu binjiye mu mwiherero wo kwitegura imikino ya Benin na Lesotho mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Mu bakinnyi bari baje mu mwiherero harimo na rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah wasabye kuba umunyarwanda, ni nyuma y’uko umutoza Frank Spittler yagaragaje ko amwifuza cyane, nubwo uyu musore yahise akurwa ku rutonde.
Amakuru rero aturuka muri Ferwafa, avuga ko umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yakomeje gusaba ko uyu musore agarurwa arinako byaje kugenda kuko ku mugoroba w’ejo hashize nibwo yongeye kugaragara mu ikipe y’igihugu Amavubi, Amakuru avuga ko Ferwafa yahise yihutira kubaza muri federasiyo ya Nigeria niba uyu musore atarakiniye ikipe ya Nigeria bikaba byakoraho Amavubi. Amakuru Kandi yemeza ko basanze ntakibazo Gusa hataraboneka ibyangombwa byuzuye ariko hakaba hari icyizere cy’uko imikino ikipe y’igihugu izakina izajya kuza n’ibyangombwa bya Elijah byarabonetse.
Ani Elijah ubusanzwe akinira ikipe ya Bugesera FC ndetse mu mwaka we wa mbere muri shampiyona yatsinzemo ibitego 15 anganya n’umunya Nigeria mwene wabo, Victor Mbaoma wa APR FC.