Umutoza w’ikipe ya AS Kigali WFC, Ntagisanimana Saida yahanwe nyuma yo gukubita urushyi Rwaka Claude wa Rayon sports Wfc . (Amafoto)

 

Tariki 23 Mata 2024 ubwo ikipe ya Rayon Sports WFC yakinaga na AS Kigali WFC ,umukino urangiye ni bwo umutoza wa Rayon Sports WFC yagiye gusuhuza umutoza wa AS Kigali WFC nk’uko bisanzwe bigenda, ariko umutoza wa AS Kigali WFC Ntagisanimana ahindukira akubita urushyi Rwaka Claude.

Ntagisanimana Saida utoza AS Kigali WFC, yahagaritswe mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda mu gihe kigera ku mezi Umunani kubera gukubita urushyira umutoza wa Rayon Sports y’abagore, Rwaka Claude.


Mu Rwandiko FERWAFA yandikiye ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali WFC tariki 16 Gicurasi uyu mwaka, rugaragaza ko umutoza w’iyi kipe Ntagisanimana Saida yamaze gufatirwa ibihano byo guhagarikwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda igihe kigera ku mezi 8 ndetse agatanga n’ihazabu y’ibihumbu 50 by’Amanyarwanda.

Ni nyuma y’uko akanama ka FERWAFA gashinzwe imyitwarire kari kafatiye ibihano uyu Ntagisanimana birimo guhagarikwa umwaka ndetse n’amande ya 100,000 Frw, ariko FERWAFA ikanga gushyira imyanzuro mu ngiro.

Iyo urebye mu mategeko ya FERWAFA agenga imyitwarire irebana n’ibyaha bibangamira ubusugire bw’umubiri, ivuga ko “Iyo uwakoze icyaha ari umuyobozi: Iyo umuyobozi wa FERWAFA, w’ishyirahamwe cyangwa ikipe ahungabanyije ubusugire bw’umubiri cyangwa ubuzima bw’umuntu, cyangwa agashotora umuntu atamukomerekeje, uwakoze ikosa ahanishwa gucibwa ku bibuga byose byo mu Rwanda mu gihe gihwanye n’umwaka. Agomba kandi kwishyura ihazabu itarengeje 100.000 Frw).

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Fungura twandikirane!
1
Ukeneye ubufasha?
Scan the code
Muraho,
Tubafashe gute ?