1. Umutoza wa Rayon Sports yaciye amarenga ko iyi kipe ishobora kujya ku isoko ry’abatoza ikubagahu

    Umufaransa utoza ikipe ya Rayon Sports, Julien Mette yandikiye ibaruwa abakunzi b’iyi kipe igaragaza ko ashobora kuba yamaze gutandukana nayo.

    Abicishije ku rubuga rwe rwa instagram, umutoza Julien Mette yaciye amarenga yo gutandukana burundu na Equipe ya Rayon Sports, ni Nyuma Y’uko abandikiye ubutumwa bwuzuye amarangamutima ndetse no gushimira abakunzi b’iyi kipe.

    Byavuzwe ko Kuri uyu wa gatandatu ushize ubwo iyi kipe yakinaga na Apr  fc hari ibyo atumvikanyeho n’ubuyobozi, birangira atemerewe gutoza umukino, ibi bikaba aribyo ngo byatumye arakara kuburyo ngo ashobora kuba yamaze gusezera ubuyobozi bw’iyi kipe.

    Nubwo bimeze gutya ariko, ntacyo Rayon Sports yari yatangaza kuri iki kibazo cyane ko yo uvuga ko kuba Mette ataratoje aruko yari Arwaye.

    Mette yari amaze amezi 5 ari umutoza w’iyi kipe.

    INKURU BIJYANYE

Fungura twandikirane!
1
Ukeneye ubufasha?
Scan the code
Muraho,
Tubafashe gute ?