Umunyezamu wa gatatu wa Rayon Sports, Hategekimana Bonheur biravugwa ko yenda kurangizanya na APR FC ngo ayerekezemo ajye gusimbura Ishimwe Pierre bivugwa ko azasoka muri APR FC akajya gushaka Aho abona umwanya uhoraho cyane ko ubu yabuze umwanya wo gukina bitewe nuko Pavel Nzila ufatira iyi kipe atamuhaye agahenge.
Amakuru dukesha Radio Fine Fm biciye mu kiganiro urukiko rw’Ubujurire, aremeza ko Hategekimana Bonheur yamaze kumvikana iby’ibanze na APR FC ngo ayerekezemo, ibi iyi Radio ibishingira ngo ku Makuru ifite ndetse ko chairman wa APR FC ariwe wifuza Bonheur kubera ko bakoranye muri Marine FC ubwo yari ayibereye Perezida, Bonheur icyo gihe Niho yakinaga.
Nubwo Aya makuru avugwa gutya ariko, abakunzi ba APR FC ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ntibabifata nk’ukuri bitewe nuko batumva ukuntu ikipe nka Apr fc yakifuza umukinnyi bizwi ko ntakinyabupfura gihagije agira Kandi Apr fc Ari ikipe irangwa n’ikinyabupfura, uretse ibyo Kandi ngo ntanubushobozi afite kuburyo yaza gusimbura Pierre Kandi nawe Ari umuzanu mwiza.
Hategekimana Bonheur ubu ni umuzanu wa Rayon Sports nayo bikaba bivugwa ko yatangiye kumuganiriza ngo yongere amasezerano.