Umuhanzi Eddy Kenzo yagaragaye aherekeje Minisitiri bivugwako bari mu rukundo mumuhango wo kurahira

 

Umuhanzi Eddy Kenzo yagaragaye mu muhango wo kurahira kwa  Minisitiri Phiona Nyamutoro bamaze iminsi bavugwa murukundo aho uwo muhango wayoborwaga na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Uyu muhanzi nyuma yuyu muhango yagize ubutumwa agenera Minisitiri Phiona Nyamutoro Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Eddy Kenzo yavuze ko yishimiye guherekeza Minisitiri mu kurahira yongeraho ko aterwa ishema no kumubona mu mwanya aherutse guhabwa.

Yagize ati: “Ni ibyishimo kuba nabonye kurahira kwawe nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro. Kukubona ukora urugendo rudasanzwe mu buyobozi bintera ishema.Imana ikomeze kukurinda no kukuyobora muri rwo (urugendo) ukorera igihugu cyacu dukunda.”

Phiona Nyamutoro yahawe uyu mwanya avuye kuwo yari asanzweho aho yabarizwaga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ahagarariye urubyiruko by’umwihariko akaba umunyamuryango wa NRM, ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda.

Nyamutoro aherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro kuwa 22 Werurwe 2024.

Nyamutoro warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhanzi, yaje gusoza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na ‘Public Administration’.

Mu 2019 nibwo Eddy Kenzo uvugwa mu rukundo n’uyu mu Minisitiri yatandukanye na Rema Namakula bari bamaze imyaka itanu bakundana ndetse bakaba bari bafitanye umwana umwe w’umukobwa.

Eddy Kenzo ategerejwe i Kigali ku wa 28 Werurwe 2024, kuri uyu wa 27 Werurwe 2024.

 

Scan the code