Ubwoba ni bwose ku bakeba Nyuma yo kumenya Umunyamahanga Nyamukandagira igiye gusinyisha

APR FC yakiriye umukinnyi mushya w’u

Umunya-Senegal, Aliou Souane wabaye umunyamahanga wa mbere mushya, Bivugwa ko Yaje I Kigali gusinyira iyi kipe y’ingabo z’igihugu APR FC.

Ikinyamakuru Record cyo muri Senegal kikaba cyanditse ko uyu mukinnyi wakiniraga ASC Jaraaf yamaze kwerekeza muri APR FC.

Nkuko Amakuru ya mbere yatangajwe na Samu Karenzi, Umunyamakuru wa Fine Fm uvuga ko yaraye ku kibuga cy’indege, abinyujije Mu kiganiro urukiko rw’Ubujurire, yavuze ko ngo uyu  mukinnyi yamaze kugera mu Rwanda aho yakiriwe na APR FC, akaba agiye gukora ikizami cy’ubuzima yagitsinda agahita asinyira iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Aliou Souane w’imyaka 22 akaba aje kongera imbaraga mu bwugarizi bw’iyi kipe aho byitezwe ko nta gihindutse agomba kuzajya afatanya na Niyigena Clement mu mutima w’ubwugarizi.

Amakuru akaba avuga ko yatanzweho ibihumbi 65 by’amadorali y’Amerika ni mu gihe azajya ahembwa ibihumbi 5500 by’amadorali.

Aje muri APR FC mu gihe mu minsi yashize byavugwaga ko ashobora kwerekeza muri Al Hilal yo muri Sudan ariko birangira bitabaye.

Nubwo ibi byose bivugwa, APR FC Ntacyo iratangaza kubijyanye n’igurwa ry’uyu musore.

Popular