Tuzitanga 1000/% Muhire Kevin yagize icyo asaba Abanyarwanda agira n’ibyo abizeza

Kevin muhire umukinnyi wa Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu amavubi yatanze ubutumwa ku banyarwanda abasaba kubashyigikira kugira babashe gutsinda umukino bazahuriramo na Djibouti.

Uyu musore ukina hagati mu kibuga asatira yahamagariye Abanyarwanda kuzaza kubatera ingabo mubitugu mu mukino wo kwishyura, abizeza ko bazitwara neza kugira babashe gukomeza kandi biyunge n’Abanyarwanda yagize ati: ” tumeze neza, twiteguye neza, umukino ubanza twakozemo amakosa, mu myitozo twakoze ayo makosa twarayakosoye twiteguye gutsinda uyu mukino kuko niwo rufunguzo tuyitakaje twaba tubuze byose tuzitanga 1000/% tuzatsinda uko byagenda kose”.

Akomeza avuga ko Djibouti atari ikipe ikomeye yabahagarika imitima yemeje ko bagenzi be bameze neza akaba aribyo ashingiraho avuga ko bazatsinda uyu mukino.Akaba asaba abafana b’Amavubi kwitabira ari benshi bagashyigikira aba basore kuko nabo babizeza kuzabaha ibyishimo.  

 

Popular