#ShyigikiraBibiliya: Rev Isaïe uyobora ADEPR na Pastor Hortense barasaba inkunga yo gushyigikira Bibiliya

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye, na Pastor Hortense Mazimpaka uyobora Believers Worship Centre, bifatanyije n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu bukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya, bwatangijwe n’Umuvugizi Mukuru wa BSR, Karidinal Kambanda kuwa 21 Kanama 2023.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uvuga ko watakaje abaterankunga bagera kui 80%, akaba ariyo mpamvu igiciro cya Bibiliya cyazamutse cyane. Ni yo mpamvu uyu muryango watangije ubukangurambaga bw’amezi 3 bwiswe “Shyigikira Bibiliya” mu rwego rwo gukusanya inkunga kugira ngo n’abadafite ubushobozi babashe gutunga Bibiliya biboroheye.

Abapasiteri batandukanye bakomeje gutanga ubutumwa busaba abanyarwanda n’inshuti zabo gushyigikira Bibiliya. Rev. Isaie Ndayizeye niwe wabimburiye abandi mu gutanga ubutumwa bwashyizwe hanze n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ku cyumweru tariki 27 Kanama 2023. Pastor Hortense Mazimpaka nawe yakurikiyeho kuri uyu wa Mbere.

Rev Isaie Ndayizeye, yagize ati: “Bibiliya ni ijambo ry’Imana kandi ritunze ubugingo bwa benshi, rikagaburira Roho ibitunga umuntu w’imbere mu bemera Kristo nk’umwami n’umukiza. Muri iki gihe nk’uko mubizi, isi iri kunyura mu bihe bikomeye birimo: ibyorezo, Ibiza n’ibindi byinshi bigenda bigira ingaruka ku buzima bw’abantu kandi izo ngaruka zagize no kukuboneka kwa Bibiliya”.

Akomeza ashishikariza abantu gutera inkunga Bibiliya. Ati” Bakristo bavandimwe, Benedata, bakundwa, ndabashishikariza gutera inkunga Bibiliya mu bushobozi buri wese yabona kugira ngo Bibiliya itazabura mu Rwanda, kandi mubizi ko ari ijambo ry’Imana. Bakundwa rero ndabashishikariza kugira ngo muyigure, muyisome, muyitere inkunga kugira ngo igere no ku bandi badafite ubushobozi bwo kuyigurira”.

Pastor Hortense Mazimpaka uyobora Itorero ryitwa Believers Worship Centre, yagize ati ati: “Bibiliya ni ijambo ry’Imana ritunga ubugingo bw’abantu bose baba muri Kristo kubera ko umuntu ntabwo atungwa n’umutima gusa, ahubwo anatungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.

Bibiliya rero kugira ngo iboneke ntabwo imanuka ngo ive mu ijuru ahubwo hari abantu batanga ubutunzi bwabo bakayandika. Muri iki gihe rero isi yugarinwe n’ibintu byinshi birimo nk’ibyorezo n’ibindi bintu byose byahungabanije ubukungu na Bibiliya nayo iboneka ryayo ryakozweho.

Bivuze ko kugira ngo Bibiliya iboneke mu rurimi rwacu rw’Ikinyarwanda ni ibintu dukwiriye kwitaho. Ni igihe rero wowe nanjye dukenerewemo kugira ngo dutange ubutunzi bwacu nk’uko dushoboye, nitubifatanya, tuzabishobora.

Bakristo rero Bene data, Bavandimwe, ndagusaba gutera inkunga Bibiliya mu bushobozi bwawe kubera ko nitwegeranya ubushobozi, Bibiliya mu rurimi rwacu rw’Ikinyarwanda zizongera ziboneke ku bwinshi. Tuyitunge, tuyisome, tuyitere inkunga dufatanije, Imana ibahe umugisha”.

Popular