Shampiyona y’icyiciro cya mbere ishobora kugaruka mukwa2

Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yahagaritswe by’agateganyo kubera Ikipe Y’igihugu Amavubi,  impamvu benshii bise ko zidasobanutse ndetse zitari zikwiye.

Umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda, ni umunsi wari utegerejwe na benshi cyane ko umukino wagombaga guhuza APR na Rayon Sports cyangwa na APR na Gasogi United byari bitangiye gukurura impaka hibazwa umukino uzaba hagati y’iyo ku itariki 19 Ukwakira.

Uyu munsi wa Gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda wasubitswe kubera ikipe y’igihugu iri kwitegura gucakirana na Djibout mu ijinjora ry’ibanze mu gushaka itikite y’igikombe cya Africa cy’abakina imbere mu mu bihugu byabo igikombe kizabera muri Uganda, Kenya na Tanzania.

U Rwanda mu gushaka itike yo gukina igikombe cya Africa CHAN hagati y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Djibout , ikipe izarokoka izakina n’igihugu kizarokoza hagati ya Kenya na Sudan y’Epfo.

Urwego rutegura Shampiyona y’icyiciro cya Mbere Rwanda Premier League rukimara gutangaza ko imikino y’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona yagizwe ibirarane kubera umukino Ikipe y’Igihugu Amavubi ifitanye na Djibouti mu majonjora ya CHAN 2024, umukino washoboraga guhuza Rayon Sports na APR FC cyangwa APR FC na Gasogi United tariki ya 19 Ukwakira nawo wahise uterwa ishoti cyane ko nta mikino izaba iri gukinwa ubwo impaka zo ku itariki 19 zivaho.

Gusubikwa kwa shampiyona umunsi wa Gatandatu, bikomye mu nkokora Abarayon cyane ko bo bari bakaniye ko ku itariki 19 Ukwakira bazakina na APR FC.

 

 

Cc: inyarwanda

Popular