Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mubagabo, harakinwa umukino usoza imikino ibanza ya Playoffs.

Uyu munsi tariki ya 29 Gicurasi 2024 harakinwa umukino usoza imikino ibanza ya playoffs mu cy’icyiciro cya kabiri mubagabo, Rutsiro FC irakira Vision FC ku kibuga cya Mukebera saa 15:00 naho Intare FC irakira AS Muhanga kuri Stade Ikirenga i Shyorongisaa 15:00.

Ikipe ya Vision FC iyoboye yakaniye cyane kuko yahagurutse I Kigali ejo ku wa kabiri tariki ya 28/05/2024 yaraye I Karongi muri Golf Hotel, biteganyijwe ko iri buhaguruke I Karongi hagati ya 11:30-12:30 yerekeza I Mukebera ahari bubere umukino.


Rutsiro FC y’umutoza Gatera Moussa, nayo nuko imyiteguro ni yose mu karere ka Rutsiro FC Aho guhera kuri uyu wa Kabiri hakozwe Mobilization mu batugare mu rwego rwo gushyigikira iyi kipe, ndetse ubu hari imidoka iri kuzengura muri aka karere ikangurira abaturage kuza gushyigikira ikipe yabo.


AS Muhanga imaze iminsi ititwara neza, irahaguruka I Muhanga mbere ya sita yerekeza I Shyorongi, Ingamba ni zose Aho abakinnyi bahize ko bari bwitware neza kuri uyu mukino bari bwakirwemo n’ Intare FC.


Intare FC n’ubwo bisa nk’aho nta kinini cyane I rwanira, gusa nk’ikipe iri mu rugo irifuza gutsinda uyu mukino mu rwego rwo gukomeza guhatana muri iri rushwana ndetse no gukomeza kugaragaza impano z’abakiri bato nk’uko intego z’iyi kipe zibigararagaza.


Nk’uko imibare ibigaragaza, Rutsiro FC iramutse itsinze Vision FC yahita ifata umwanya wa mbere n’amanota 7, mu gihe Vision FC iramutse inganyije byayiha amarwe yo gukomeza kuba ku mwanya wa mbere
AS Muhanga irifuza kubona amota ya mbere kuko Ifite ubusa bw’amanota, mu gihe Intare FC zishaka gufata umwanya wa gatatu mu gihe Vision FC yaba yatsinze Rutsiro FC gusa nayo yaba yatsinze AS Muhanga ibitego byinshi.
Vision FC na Rutsiro FC niyo makipe afite ubusatirizi bwiza kuko amaze kwinjiza ibitego 3 ndetse zikaba zimaze kwinjizwa igitego 1 zingana na Intare FC.

AS Muhanga niyo imaze gutsindwa ibitego byinshi mu makipe 4 Ari mu mikino ya Playoffs kuko imaze gutsindwa ibitego 5, mu gihe yo imaze gutsinda 2
Intare FC ntirinjiza Igitego na kimwe gusa yo imaze kwinjizwa igitego 1, bisobanuye ko Ifite bamyugariro beza ariko nayo barutahizamu babo kureba mu izamu ni ikibazo.

Fungura twandikirane!
1
Ukeneye ubufasha?
Scan the code
Muraho,
Tubafashe gute ?