Urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza, rwatangiye kuburanishiriza mu ruhame urubanza ruregwamo Sergeant Minani Gervais wo mu ngabo z’u Rwanda ukekwaho kwica arashe abantu batanu.
Umushinjacyaha mu Rukiko rwa Gisirikare yabwiye Urukiko ko Sergent Minani aregwa icyaha cy’ubwicanyi ku bushake, kwica bidategetswe n’umukuru no guhisha no kuzimiza intwaro ku bushake.
Ni ibyaha uyu musirikare akekwaho gukorera i Rushyarara ho mu murenge wa Karambi, ari na ho uregwa yatangiye kuburanishirizwa.
Ni urubanza rwitabiriwe n’abaturage benshi barimo n’abo mu miryango ya ba nyakwigendera.
Ku wa 13 Ugushyingo ni bwo ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwemeje ko bwataye muri yombi uyu musirikare.
RDF mu itangazo yasohoye yavuze ko “Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibabajwe n’ibyago byabereye mu kabari ko mu Kagari ka Rusharara, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, aho Sgt Minani Gervais w’imyaka 39 akekwaho kurasa abantu batanu akabahitana mu rukerera rwo ku wa 13 Ugushyingo 2024.”
“RDF yataye muri yombi ukekwaho icyaha kandi irafata ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko.”
RDF yaboneyeho kwihanganisha imiryango y’abiciwe ababo bari mu bihe by’agahinda.
Mu ma saa saba z’ijoro zo kuri uwo munsi ni bwo uriya musirikare yarashe bariya bantu.
Byari nyuma yo gushwana na nyiri akabari yarimo anyweramo.
Ivomo: Umuryango