Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko nubwo bishimira ko Virusi itera SIDA igenda igabanuka ariko hari icyiciro gihangayikishije cy’abakora uburaya kuko 35% muri bo bafite ubwandu.
Nubwo bimeze bityo ariko ngo hari intambwe yatewe kuko bavuye kuri 50% mu myaka 10 ishize ndetse Abantu 100 bapfa ku munsi, bahaba harimo barindwi bazize SIDA.
Avuga kandi ko ku bantu 100 bapfa ku munsi, bahaba harimo barindwi bazize SIDA.
Mu rwego rwo kugabanya ubwandu bushya, Minisiteri y’Ubuzima yihaye gahunda ko mu mwaka wa 2030 nibura abantu 95% bazaba bazi uko ubuzima bwabo buhagaze kuri Virusi itera SIDA, muri bo 95% bagaragayeho ubwandu bagafata imiti neza ku buryo 95% baramutse bafata imiti, Virusi yaba itakibagaragara mu maraso.
Umukozi w’Umuryango nyarwanda ufasha abafite Virusi itera SIDA (ANSP+), Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko iyi ntego izagerwaho kuko n’iy’ubushize y’abantu 90% kuba bazi uko bahagaze ku bijyanye na Virusi itera SIDA yagezweho kandi abantu benshi bakaba batangiye kubyumva.
yagize ati “Niba abandi duhagaze kuri 3% abakora uburaya bakaba bari kuri 35% birasaba imbaraga nyinshi cyane cyane ubukangurambaga kuko bakwanduza benshi. Ikindi ariko n’abantu barusheho gufata ingamba zo kwirinda ariko no mu gihe bacitswe bihutire ku bigo Nderabuzima bafate imiti ituma batandura.”
Ivomo: Kigalitoday