Rutahizamu w’umunya-Nigeria yakubise igihwereye akurwa mubazafasha amavubi gushaka ticket yo gukina igikombe cy’isi (Amafoto)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Gicurasi ni bwo bamwe mu bakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu bageze ku biro by’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) hagaragayemo na rutahizamu wa Bugesera FC Ani Elijah akaba nawe Ari umwe mubitabiriye umwiherero w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yitegura imikino ibiri ya Bénin na Lesotho.


Abakinnyi bose barahita berekeza mu Karere ka Bugesera, aho bagomba kubana mu gihe bategura imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.


Mu bakinnyi bahageze mbere harimo Umunya-Nigeria, Ani Elijah ukinira Bugesera FC ndetse akaba atari mu bakinnyi bashyizwe hanze ku rutonde rw’agateganyo.

Ani Elijah yarangije umwaka w’imikino wa Shampiyona y’u Rwanda anganya na Victor Mbaoma wa APR FC ibitego 15 byatumye ari bo bari ku isonga mu gutsinda byinshi.

Abitabajwe bose bazafasha u Rwanda kwitegura iy’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane yo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho Amavubi azasura Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.


Nyuma y’Amasaaha macye uyumunya-Nigeria agaragaye kuri FERWAFA mubitabiriye umwiherero ,Amakuru ducyesha Igihe.com avugako uyumunya-Nigeria yamaze gukurwa mubitabiriye umwiherero bika bikomeje kwibazwaho nabenshi mubakunzi ba Ruhago nyarwanda.

Amafoto yabamwe mubakinnyi ubwo bageraga kuri FERWAFA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Fungura twandikirane!
1
Ukeneye ubufasha?
Scan the code
Muraho,
Tubafashe gute ?