Urukiko rwa gisirikare rwa Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru, kuwa Gatandatu ushize rwakatiye igihano cy’urupfu Premier sergent Ngoy Inabanza Felicien wo muri batayo ya 134 y’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu (GR) kubera ubwicanyi .
Yahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi bubiri, gukwirakwiza amasasu y’intambara no kurenga ku mategeko nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Ibyaha uyu musirikare yashinjwe byakorewe ku itariki ya 23 Ugushyingo, ku cyambu rusange cya Goma. Kuri uwo munsi, nyuma y’impaka uyu yagiranye na mugenzi we wari utashye avuye i Bukavu (Kivu y’Amajyepfo), yarashe amasasu menshi ku baturage.
Babiri mu bahohotewe, barimo umumotari n’umukiriya we bakomeretse cyane, bapfa bazize ibikomere mu bitaro.
Byongeye kandi, uwahamwe n’icyaha agomba, ku bufatanye na Leta ya Congo, kwishyura indishyi z’amadorari 80.000 imiryango ibiri y’abahohotewe.
Ubwunganizi bwe bwatangaje ko bwifuza kujuririra icyemezo cy’Urukiko rwa Gisirikare mu minsi itanu.