Rayon Sports yahembye abakinnyi bitwaye neza muri Gashyantare 2024  (Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports ifatanije n’uruganda rwenga ibinyobwa ‘Skol Brewery Ltd Rwanda’  bahembye Umunyezamu Khadime Ndiaye na Myugariro Uwimbabazi Immaculée nk’abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi muri Gashyantare 2024 mu bagabo n’abagore.

Iki gikorwa cyo guhemba abakinnyi ba Rayon Sports buri kwezi kimaze kuba umuco aho giterwa inkunga n’Uruganda rwa Skol rusanzwe ari umuterankunga mukuru w’iyi Kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Werurwe 2023, ni bwo hahembwe umukinnyi witwaye neza mu kwezi gushize kwa Gashyantare mubagabo no mubagore, igikorwa cyabereye mu Karumuna aho Rayon Sports isanzwe ikorera umwiherero.

Igihembo n’ibahasha y’ibihumbi 100 Frw ni byo byahawe Umunyezamu Khadime Ndiaye witwaye neza muri Gashyantare, aho yinjijwe ibitego bibiri gusa mu mikino itanu ikipe yakinnye, igatsindamo ine.

Nyuma yo gushyikirizwa igihembo, Ndiaye yavuze ko bimushimishije cyane, anashimira bagenzi be bamufashije kubigeraho.

Ati ”Mbere na mbere navuga ko igihembo gishimishije, ndashimira kandi n’abakinnyi bagenzi banjye twafatanyije, umutoza n’abafana bakomeje kudushyigikira.’’

Umunya-Sénégal Khadime Ndiaye yatwaye igihembo ahigitse Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin na Tuyisenge Arsène, bombi bahawe ibihumbi 50 Frw, ariko bakaba batitabiriye iki gikorwa kuko bari mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi” iri muri Madagascar.

Mu bagore, igihembo cyegukanywe na Myugariro Uwimbabazi Immaculée wahigitse Rutahizamu w’Umunya-Kenya Judith Atieno n’Umurundikazi Keza Angelique. Bose bahawe ibihembo bimeze nk’ibyatanzwe mu bagabo.

Uwimbabazi umaze amezi atatu gusa muri Gikundiro, yavuze ko yishimiye igihembo yahawe, yongeraho ko “ntabwo navuga ko ari njye wabyifashijemo, ni bagenzi banjye bamfashije ndetse no gusenga Imana.”

Yasabye ko n’abandi barimo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) batera intambwe yo gushyiraho ibihembo nk’ibi kuko hari urwego bishyiraho umukinnyi n’amarushanwa.

Iki gikorwa kiba buri kwezi mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu abakinnyi ba Rayon Sports bitwaye neza, hashishikarizwa n’abandi gukomeza kwitwara neza kuko ari byo bikomeza guha amahirwe ikipe kwitwara neza mu mikino ikina yose.

Scan the code