Rayon sports nta busabe yohereje muri Rwanda Primier League

Ikipe ya Rayon Sports ntabusabe yatanze muri Rwanda Premier League isaba ko Umukino wayo na Police FC waba kandi hari umwiherero w’Amavubi.

Ku munsi wejo hashize ku cyumweru tariki 15 ukuboza 2024, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino 2 izakinamo n’ikipe y’igihugu ya Sudani y’epfo

Ubwo ikipe y’iguhugu y’u Rwanda Amavubi yahamagarwaga, Rwanda Premier League yatangaje ko amakipe adafitemo abakinnyi barenze 3 azakomeza shampiyona kugirango hirindwe ibirarane byinshi.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 15 ukuboza 2024, nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports nubwo ifite abakinnyi barenze 3 mu ikipe y’igihugu yifuzaga gukomeza imikino ya shampiyona.

Byavugwaga ko Rayon Sports yandikiye ibaruwa Rwanda Premier League isaba gukina umukino ifitanye na Police FC ariko Amakuru twamenye ni uko ubu busabe Rayon Sports itigeze ibutanga.

Mu kiganiro Ukwelitimes dukesha iyi nkuru, yagiranye  n’umwe mu bashizwe gutegura imikino muri Rwanda Premier League, yatangaje ko nta baruwa ya Rayon Sports bigeze bakira ahubwo avuga ko ibi byaje ari ibihuha.

Yagize ati Ntabusabe Rayon Sports yigeze itanga isaba ko yakina na Police FC, ahubwo ni ibihuha.”

Uyu mukino byavugaga ko ikipe ya Rayon Sports ishaka gukina idafite abakinnyi barimo Ombarenga Fitina, Muhire Kevin, Iraguha Hadji na Bugingo hakim na Nsabimana Aimable, wari uteganyijwe kuba kuri uyu wa kabiri tariki 17 ukuboza 2024 kuri Kigali pele Stadium, ku isaha ya saa moya z’umugoroba.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda n’amanota 33 naho Police FC byari bukina iri ku mwanya wa 5 n’amanota 20.

Popular