Rayon Sports imanutse i Huye idafite umukinnyi wayo njyenderwaho.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 25, abakinnyi 3 bayobowe na kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin ni bo bagomba gusiba iyi mikino.

Umukino wabimburiye indi, ni uwo Gasogi United yaraye igaritswemo na Etoile del’Est  kuri Kigali Pelé Stadium itsindwa 1 ku 0.

Indi mikino irakomeza kuri uyu munsi  aho Amagaju yakira Marines,ejo ku wa Gatandatu, Mukura VS ikazakira Rayon Sports ni mu gihe APR FC ku Cyumweru izakira Muhazi United.

Kapiteni wa Rayon Sports MUHIRE Kevin muri 3 batemerewe gukina umunsi wa 25

Abakinnyi baterewe gukina umunsi wa 25, ni Muhire Kevin akaba na kapiteni wa Rayon Sports wujuje amakarita 3, Akayezu Jean Bosco wa AS Kigali na Nduwayo Valeur wa Musanze FC bose bujuje amakarita 3 y’imihondo.

Gahunda y’umunsi wa 25

Ku wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2024

Gasogi United vs Etoile del’Est

Ku wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2024

Amagaju FC vs Marines FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024

Mukura VS vs Rayon Sports
Gorilla FC vs Police FC
Kiyovu Sports vs Musanze FC

Ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2024

Sunrise FC vs AS Kigali
Bugesera FC vs Etincelles
APR FC vs Muhazi United

 

Scan the code