Korali Inkingi ikorera umurimo w’Imana mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Kigali mu muryango witwa CEP( Communaute des Etudiants Pentecotistes) yabateguriye igitaramo yise” ARANDWANIRIRA” Kizaba taliki ya 27/8/2023.
ARANDWANIRIRA live Concert ni igiterane cy’ivugabutumwa cyateguwe na korari Inkingi cyizaba taliki ya 27/8/2023 kizabera muri IPRC Kigali ni igitaramo Korari Inkingi izavugiramo Imirimo y’Imana ihambaye izavuga uburyo Imana irwanirira abantu bayo intambara bazi n’izo batazi.
Iki gitaramo kandi Kizaba kirimo abakozi b’Imana batandikanye, harimo Umuhanz PROSPER NKOMEZI na JADO SINZA, Korali EXODUS ADEPR KAGARAMA, mubwiriza butumwa Eliel, kikazayoborwa na ISSA N. KARINIJABO na CLAIRE UMUMARARUNGU
Korali Inkingi yatangiye umurimo w’Imana aribake bageraga kuri 7 mu mwaka wa 2009. Icyo gihe CEP yarigizwe n’abantu 9 hanyuma 7 bahita baba Korali Inkingi hasigara abantu babiri batari muri chorale
Ariko uko umwaka wagendaga uza niko Imana yagendaga ihamagara abaririmbyi bakaguka kuko muri 2012 baje kwiyongera bagera kuri 38 naho mu mwaka wa 2015 bariyongera bagera muri 90……Kuri ubu Korari Inkingi abakiri mu ishuri ni 58. Igiteranyo cya bose abasoje n’abakiri kwiga ni 215
Korari Inkingi kandi yatangiye umurimo w’Imana iririmba indirimbo zo mu gitabo hamwe n’izandi makorari ariko igihe cyaje kugera Imana igaba impano zitandukanye mu baririmbyi ba korari Inkingi murizo harimo niyo kwandika indirimbo batangira kwiga indirimbo zabo bwite nubwo aba baririmbyi bakoraga umurimo w’Imana ntibyababuzaga gutsinda kuko nubundi icyatumaga baza muri iri shuri ari ukwiga rero ntanakimwe cyabagamiraga ikindi.
Korari Inkingi yaje gukomera nkuko izina ryayo riri Inkingi..<Inkingi iyikomeza n’Imana. Kuko ariyo bashyira imbere muri byose. hanyuma Korari Inkingi nayo ikaba Inkingi mu murimo w’Imana muri 2014 nibwo Korali Inkingi yatangiye gusohora indirimbo z’amajwi zidafite amashusho(Audio) Imana yakomeje kwagura umurimo w’Imana muri Choir Inkingi mu buryo bwose kuko muri 2015 basohoye amashusho y’indirimbo kuri ubu Korali Inkingi ifite shene(Channel) ya Youtube ishyiraho indirimbo zabo mu buryo bwo kwamamaza Ubutumwa bwiza ku isi yose.
Mu by’ukuri Choir nubwo ari abanyeshuri ntibibabuza gukora umurimo w’Imana uko bashoboje kuri ubu hari bamwe basoje bakora imirimo itandukanye bakirimo kwiga bagiye bakora imirimo itandukanye yo gufasha.
Urugero : Bagiye bubakira abatishoboye mu buryo bashoboye amazu yo kubamo mubihe bari bafite byo kwiga hari iminsi babaga badafiteho amasomo muri icyogihe bafataga inzira bakajya mu gace bavuganagaho bagombaga kubakamo inzu bagatangira umurimo kuva mu bitekerezo kugeza umuturage bafashije atashye inzu ye cyane ko muri bo habaga harimo abiga amashami atandukanye abiga ubwubatsi, amashanyarazi,…. Bose bashyiraga hamwe ibikorwa bikivugira urugero twatanga mu gake kamwe mu two bubatsemo inzu mu buryo bwo kuremera umuturage utari ufite aho kuba twavuga Muri Rusheshe I Masaka.
Ibi bikorwa babikoraga babikunze bafatanyije na CEP( Communaute des Etudiants Pentecotistes) kandi kubikorwa Korari Inkingi yakoraga by’Urukundo si ukubakira abatishoboye amazu bakundaga no kujya gusura abarwayi kwa muganga ndetse no Gusura no guhumuriza ababaye.
Iyi mirimo rero ntabwo yahagaze uko imyaka yagendaga ikurikirana yakomezaga gukorwa kuko ari umurage mwiza ubereye umuryango,itorero n’igihugu.
Korari Inkingi inejejwe no gutumira abanyarwanda n’abanyarwanda kazi bose inshuti za Korari inkingi zose yaba izo mu Rwanda cyangwa izo mu mahanga muzaze dutarame dusangire k’umunezero wo mu gakiza k’Imana.
Kubindi bisobanuro wahamaga 0788534673/0725242620