1. Producer Jimmy Pro uyobora Level 9 Records yashyize hanze indirimbo nshya yise Nzagukumbura

    Producer akaba n’umuhanzi Jimmy Pro yamaze gushyira hanze indirimbo ye bwite yise “Nzagukumbura” ni nyuma yigihe kirekire amaze akora umuziki nka Producer ndetse akanafasha abahanzi ni umwe mubahanga dufite hano mu Rwanda bigaherekezwa n’uburambe afite muri aka kazi, kuko amaze imyaka isanga 15 aho yatangiriye muri studio yitwaga Celebrity Music, nyuma akaza gufata umwanzuro wo kwikorera ashinga studio ye yitwa Level 9 Records ari naho yakoreye iyi ndirimbo ye. Akaba azwi cyane mugukora injyana ya gakondo akaba yarakoze indirimbo nyinshi za Clarisse Karasira, Audia intore nabandi batandukanye yakoze indirimbo iwacu ya nyakwigendera Jay Polly ft Eric mucyo.

    Aganira na yawetv.com yavuze ko yari asanzwe akora cover z’indirimbo zo mu rurimi rw’Igihinde ibitamenyerewe hano mu Rwanda ndetse yagiye yumvikana mundirimbo z’abahanzi benshi abaririmbira mu ndirimbo zabo ibizwi nka background vocals, ariko ubu akaba yashyize indirimbo ye hanze yise Nzagukumbura , avuga ko ari igitekerezo yagize kubikunda kubaho mu buzima aho abakundana bashobora gutandukana umwe akaba yanyura munzira ye.

    Kubijyanye no guhuza akazi akora yatangaje ko kugeza ubu ari producer ubikora by’umwuga hamwe no gufasha abahanzi gusa ngo azajya anyuzamo akore indirimbo. ushaka kumva iyi ndirimbo kanda hano :https://www.youtube.com/watch?v=6gtrVuCcWMI

    INKURU BIJYANYE