Irushanwa rizwi nk’iriranga abakinnyi ndetse rigafasha abafite amakipe, kuguma ku rwego rwiza,rikomeje gutegurwa kurwego rwo hejuru aho amakipe yose azitabira yamaze kumenya amatsinda aherereyemo ndetse nigihe rizatangirira kikaba cyamaze kumenyekana.
“Pre-Season Agaciro Tournament” ni irushanwa rikunzwe nabenshi hano murwanda dore ko riba ntayandi marushanwa Ari kuba murwanda ,gusa kuriyi nshuro rizaba mugihe hazaba hakinwa imikino ya kamarampaka iriguhuza amakipe 4 ahatanira kuzamuka mukiciro cya mbere.
Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo irushanwa rya “Pre-Season Agaciro Tournament” ritangire, amakipe yamaze kumenya amatsinda aherereyemo doreko rizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi.
Amakipe 16 yibumbiye mu matsinda ane, ni yo azitabira irushanwa ry’uyu mwaka.
Itsinda rya mbere ririmo: Gatoto FC, Special Team FC, Étoile Filante FC na Ramjaane Foundation FC. Itsinda rya Kabiri ririmo: Pogba Foundation FC, T.Rwanda FC, Ubumwe Grand Hotel FC na Royal Sport FC.
Itsinda rya Gatatu ririmo: Golden Generation FC, Kacyiru United FC, KIAC FC na Kicukiro FC. Irya Kane ririmo: Brésil & Friends, Football DNA, Travel Agency Line FC na Kimonyi FC.
Mu mwaka ushize, igikombe cyegukanywe na Gatoto FC itozwa n’umunyamakuru wa Radio10, Mucyo Antha.