Nyamukandagira yongeye gutanga ubutumwa, Rutahizamu mushya atanga Icyandikwa

Ikipe Y’ingabo z’igihugu APR FC yatsinze umukino wa kabiri yahuragamo na El Merekeih yo muri Sudan Igitego kimwe ku busa cyatumye iyobora iri tsinda binayihesha amahirwe yo kugera muri kimwe cya kabiri

APR FC yari yakoresheje Umunyezamu Pavelh Ndzila; Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro Gilbert na Kapiteni Niyomugabo Claude mu bwugarizi; Umunya-Ouganda, Taddeo Lwanga, Ruboneka Jean Bosco na Niyibizi Ramadhan mu kibuga hagati; mu gihe Dushimimana Olivier “Muzungu”, Mugisha Gilbert na Victor Mbaoma bari bayoboye ubusatirizi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya APR FC Yarushijeho gusatira nkuko mu gice cya mbere yabikoraga, maze ku munota wa 68 ibona  igitego gifungura amazamu, cyatsinzwe na Rutahizamu  Mushya Mamadou Sy wari winjyiyemo asimbuye,  ku mupira yaherejwe na kapiteni, Niyomugabo Claude.

Iyi ntsinzi yatumye Nyamukandagira Mu Kibuga Kikarasa Imitutu isubirana umwanya wa mbere n’amanota 6/6 n’itike ya cyimwe cya kabiri cy’irangiza, SC Villa yo muri Uganda ikaza ku mwanya wa Kabiri n’amanota 4, El Merreikh Bentiu ku wa gatatu n’inota rimwe mu gihe Singida yo itarabona inota na rimwe iri ku mwanya wa nyuma.

Biteganyijwe ko Kuri uyu wa Mbere,  APR FC irakina umukino wa gatatu na SC Villa y’i Buganda mu mukino wa nyuma mu yo mu matsinda harebwa ugomba kuzamuka ayoboye itsinda.

Popular