Nyamagabe: Abarenga 10 bashinjwa ubwambuzi n’urugomo Batawe muri yombi

Mu rukerera rw’ejo hashize, kuwa gatanu tariki 22 ugushyingo 2024, Mu karere ka Nyamagabe Polisi yaramutse ishakisha abantu bamaze iminsi bavugwaho ubwambuzi ndetse abarenga 10 irabafata.

Nkuko inkuru dukesha Kigalitoday ibivuga, abafashwe bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 19 na 34, harimo ab’ igitsinagabo icyenda n’umwe w’igitsina gore, ubu bakaba bafungiye kuri sitation ya polisi ya Gasaka, nk’uko bivugwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye.

Agira ati “Bakekwaho gutega abantu bakabambura bakanabakomeretsa, umwe muri bo akaba yanafatanywe icyuma bikekwa ko yifashishaga akomeretsa abantu.”

Yungamo ati “Turasaba abaturage kutemera guturana n’abantu nk’aba bahungabanya umutekano kuko nta mahoro ushobora kugira igihe cyose muturanye. Bakomeze kuduha amakuru, bafatwe.”

SP Habiyaremye anavuga ko polisi ikomeje ibikorwa nk’ibi byo gushakisha no gufata abajura, kandi ko nta gahenge bashobora kubaha.

 

 

Ivomo: Kigalitoday

Popular