Ntwari Fiacre akomeje kwigarurira imitima Yabo muri South Africa

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Ntwari Fiacre ukomeje kwitwara neza mu biti by’izamu ry’ikigugu, Kaiser Chiefs ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Afurika y’Epfo yizihije isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko, abifashwamo na bagenzi be bakinana nyuma yo kubona intsinzi imbere ya AmaZulu FC.

Mu mukino wabaye ku munsi w’ejo Aho ikipe ye ya Kaizer Chiefs yatsindaga ibitego 3-1 Amazulu Fc, Ntwari Fiacre yari mu izamu ndetse yitwara neza mu mukino wari uwa kabiri abanjemo muri iyi kipe.

Ikipe ya Kaizer Chiefs Imaze gukina imikino ibiri ya shampiyona ndetse Kandi Ntwari Fiacre niwe wari mu izamu ndetse aryitwaramo neza.

Ntwari Fiacre wari uri kwizihiza isabukuuru ye y’amavuko nyuma y’umukino abakinnyi bagenze be bakinana, bamumennyeho amazi menshi ndetse bakatana nawe Umugati mu rwego rwo kumwifuriza isabukuuru nziza.

 

Ntwari Fiacre kugeze ubu niwe muzamu wa mbere w’ikipe ya Kaizer Chiefs ndetse Kandi akaba umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu amavubi.

Popular