Rutahizamu w’umunya Nigeria ukinira Bugesera FC Ani Elijah ni umwe mu bakinnyi bitabiriye umwiherero w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yitegura imikino ibiri ya Bénin na Lesotho.
Mu gitondo cya none, kuwa mbere tariki ya 20 Gicurasi 2024, nibwo byari biteganyijwe ko abakinnyi bamwe na bamwe bahamagawe mu ikipe y’igihugu amavubi bagera kuri kicaro cya Ferwafa mu rwego rwo gutangira umwiherero wo gutegura imikino iyi kipe ifite imbere.
Mu bakinnyi bahageze mbere harimo Umunya-Nigeria, Ani Elijah ukinira Bugesera FC nubwo Atari ari mu bakinnyi bashyizwe hanze ku rutonde rw’agateganyo.
Uyu Rutahizamu Ani yarangije umwaka w’imikino wa Shampiyona y’u Rwanda anganya na Victor Mbaoma wa APR FC ibitego 15 byatumye ari bo bari ku isonga mu gutsinda byinshi, ndetse ibi byatumye atekerezwaho kukuba yakinira ikipe y’igihugu amavubi.
Gusa nubwo bimeze gutyo, Amakuru dukesha Flash fm, avuga ko uyu rutahizamu atazifashishwa mu mikino ya Benin na Lesotho kubera ko atarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira ikipe y’igihugu amavubi.