Ikipe ya Nkombo FC ikina shampiyona y’icyiciro cya 3 mu mupira w’amaguru mu Rwanda, yareze ikipe ya Nyamasheke FC muri FERWAFA ivuga ko hari abakinnyi ikinisha batujuje ibyangombwa.
Mu rwandiko iyi kipe yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gicurasi. Muri iyi baruwa ikipe ya Nkombo FC ivuga ko mu mukino ubanza wa kamarampaka bahuyemo n’ikipe ya Nyamasheke FC tariki 18 Gicurasi 2024 mu gushaka itike yo gukina icyiciro cya 2, ikipe ya Nyamasheke FC yakinishije abakinnyi batujuje ibyangombwa.
Nkombo FC igira iti: “Bwana Perezida, muri uyu mukino wabereye i Nyamashake taliki 18 Gicurasi 2024, aho iyo kipe ya Nyamasheke FC yakinishije abakinnyi babiri b’abanyamahanga bakomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ariko bagendera ku byangombwa bihimbano bakina nk’abanyarwanda ku mukino ubanza waduhuje warangiye dutsinzwe ibitego 2-0. Ibyo bitego byombi byatsinzwe n’abo bakinnyi bakiniye ku mazina ya Iradukunda Tresor wari wambaye numero 10 na Niyonsenga David wari wambaye numero 5.”
Aba bakinnyi bariho utwambi, ni bo barebwa n’ikibazo, gusa ku mukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Mbere ntabwo Nyamasheke FC yabakinishije, kuko ngo yacyekaga ko Nkombo FC yabimenye
Nkombo FC ikomeza ivuga ko ikipe ya Nyamasheke FC na mbere yagiye ikinisha abakinnyi batujuje ibisabwa barimo; Hagenimana Pierre ariko amazina ye nyakuri akaba yitwa Mushagallusa Christophe, Kwihangana Theobard ubusanzwe ngo witwa Koko Israel na Minani Samuel ariko amazina ye nyakuri akana yitwa Buhashe Baseme Rigobert.
Ubuyobozi bwa Nkombo FC busoza busaba ko ikipe ya Nyamasheke FC hakurikijwe amategeko yahabwa gibihano ndetse birimo no guterwa mpaga. Kugeza ubu Nyamasheke FC ntacyo iratangaza ku byo ishinjwa.
Uwera Lydia umunyamabanga wa Nkombo FC ni umwe mu bakurikiranye imyirondoro y’abakinnyi ba Nyamasheke FC.
Abakinnyi baregwa naba