Mukandayisenga Jeannine k.a (Kaboyi) yasubiye ku ivuko ahakorera amateka yakoze benshi ku mutima (Amafoto na Videos)

MUKANDAYISENGA Jeanine Alias Kaboyi wamamaye muri ruhago nyarwanda mu ikipe ya Rayon Sports WFC yasuye ikigo cyamashuri yizeho amashuri abanza abashyikiriza impano y’imipira yo gukina muguteza sport imbere.

Videos

Ibi byabaye kuwa 27 Gicurasi 2024 ahagana saa yine za mugitondo ubwo uyu mukinnyi umaze kuba icyamamare yasesekaraga kuri G.S BUSHARA aho yatangiriye akanahasoreza amasuri ye abanza , uru ruzinduko yahagiriye rukaba rwari rugamije gusura irishuri ariko agatanga impano zimipira wamaguru yageneye abanyeshuri bahiga.

MUKANDAYISENGA aganira na YAWE TV yatangaje ko ari umuhigo yahize ko nagira icyo ageraho atazigera yibagirwa aho yavuye bityo akaba yarahisemo gutanga imipira yahawe nkibihembo ubwo yayihabwaga yabashije gutsinda ibiteo 3 muri buri mukino ibi akaba yarabikoze ubugira 15 bikaba byaramufashije kurangiza shampiyona ari we wahize abandi mugutsinda ibitego byinshi.

Yakomeje yizeza aba banyeshuri ko nibikunda azabashakira imyenda ndetse n’inkweto bizabafasa gukomeza guconga ruhago ndetse ko uwaba abasha gukina neza yamufasha gushaka ikipe bityo nabo bakazagera ikirenge mucye.

Kuruhande rw’ubuyobozi bw’ishuri bashimiye cyane MUKANDAYISENGA wagarutse aho yarerewe akabazanira impano bahamya ko izabafasha guteza imbere umukino w’umupira w’amaguru aho iyi mipira izahabwa ibyiciro byose byabana biga muri iki kigo banishiminira ko umusaruro uzaboneka ku nkunga bakesha MUKANDAYISENGA ,

bakomeza bashimangira ko yabaye Ambasaderi mwiza kandi ko abereye abandi bana urugero bakazamwigiraho gukunda akazi bakora no kwibuka guteza iwabo imbere .

Abarezi bamwigishije bavuzeko batewe ishema no kubona umwana wabo yarateye imbere akaba akibuka kuri gakondo ni ikintu cyiza nabandi bakwiye kwigiraho bakajya bibuka guteza imbere aho baturuka.

Sibyo gusa uyu mukinnyi yakoze kuko nyuma yo gushyikiriza aba banyeshuri imipira yo gukina yanyarukiye mu kagari ka Gikundamvura ahari ikipe yitwa Tiger yahoze akinamo ivanzemo abato n’abakuze habarizwamo n’umuvandimwe we umugwa muntege nabo abaha imipira igera kuri 2 yo gukina nkuko yabegenje ku ishuri yizeho.

Abagize iyi ikipe bamwakiranye urugwiro buzuye ibyishimo kapiteni yavuze ko bishimiye intambwe ya mugenzi wabo ahamya ko aberetse ubumuntu kuba akibibuka kuko yabaye intangarugero bituma bakomeza gushyira imbaraga muri ruhago kuko babona byahindurira ubuzima uwabikoze neza basoje bashimira Mukandayisenga uzwi nka Kaboy kumpano yabahaye bafatana amafoto y’urwibutso.

Amafoto

 

Popular