Mugure inkweto zikomeye! Bruce Melody wazanye akazuba muri Canada yabijeje ibitangaza mubitaramo azahakorera

Umuhanzi ITAHIWACU Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melody yageze Canada aho agiye gutaramira abakunzi mubitaramo bitandukanye azakorera mu migi inyuranye.

Uyu muhanzi akigera ku kibuga cy’indege muri Canada yakiriwe nabarimo Umwamikazi wa Micro Albina mu rwenya rwinshi ruvanze na morale ahorana yateguje abakunzi be kuzabakorera ibitangaza mu magambo ye yagize ati: ” Abakunzi banjye bagure inkweto zikomeye”.

Aganira n’Urugendo tv dukesha iyi nkuru yabajijwe niba azahura na mugenzi we Ngabo Medard wamamaye nka Meddy avugako bashobora guhura nkabantu basanzwe ari abavandimwe ariko ntagahunda yo kuba bahurira kurubyiniro kuko batari mu muziki umwe kuko we akora umuziki usanzwe mugihe meddy we akora ujyanye n’ivugabutumwa ahishura ko afite nawe indirimbo zihimbaza Imana.

Uyu muhanzi ugeze bwa mbere muri Canada yijeje abakunzi be batazi uko yitwara kurubyiniro kuzaza biteguye kubyina kandi ko azabuzuriza ibyishimo, Agahamyako ari munyakazi koko, sibyo gusa kandi abazitabira ibitaramo bye ko bazasabana nagafatana namafoto mu rwego rwo gusabana n’abakunzi be.

Inkuru yose: https://youtu.be/A17CrNdAvyU?si=-PI3-URqR8DLJpJ7

 

Popular