Mu magambo yuje urukundo, Omblenga Fitina yambwiye abafana ba APR FC Akari ku mutima

Umukinnyi w’ikipe Y’igihugu Amavubi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira uheruka gutandukana na APR FC, Omborenga Fitina yasabye abakunzi b’iyi kipe kugumya gushyigikira ikipe ya bo kandi ababwira ko igihe yari akiyirimo yitangaga ku rwego rwe rwa nyuma.

Mu Minsi micye ishize nibwo APR FC yatangaje ko itazakonezanya n’abakinnyi barimo Omblenga Fitina mu mwaka w’imikino wa 2024-2025

Nubwo byari bimaze iminsi bizwi ko batazakomezanya, gusa abakunzi b’iyi kipe ntabwo byabashimishije kurekura umukinnyi nka Omborenga Fitina wabanzaga mu kibuga ndetse binagaragara ko ku mwanya we nta wundi umurusha mu Rwanda.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru,  Omborenga Fitina yasabye abakunzi b’iyi kipe kuba hafi y’ikipe ya bo ndetse ababwira ko we ntacyo yishinja icyo atabahaye ari icyo atari afite.

Ati “Abakunzi ba APR FC icyo nababwira ni ugukomeza gushyigikira ikipe ya bo nk’uko basanzwe babikora. Ikindi nababwira igihe nahabaye nakoreshaga imbaraga zanjye zose zishoboka, ibyo ntakoze ubwo ntabwo byabaga ari ubushobozi bwanjye, gusa bamenye ko njye nitangaga bishoboka ku rwego rwa nyuma.”

Uyu myugariro kandi akaba avuga ko we atigeze atungurwa no kutongererwa amasezerano kuko imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 yayikinnye abizi neza ko atazakomezanya n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Omborenga Fitina yari amaze imyaka 7 muri APR FC kuko yayikiniye kuva 2017. Amakuru akaba amwerekeza muri mukeba wa APR FC, Rayon Sports.

 

 

 

Cc: ISIMBI

Popular