Mbere yo kuzana ibikurankota APR FC Ibanje gusezerera abo itazakenera

Ikipe y’ingabo z’igihugu Apr fc imaze gutangaza ko itazakomezanya n’abakinnyi bane (4) barimo Omblenga Fitina, Ishimwe Christian, Aime Placide Rwabuhihi ndetse na Bizimana Yanick.

Ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo, APR FC yasoye itangazo ririmo amarangamutima igaragaza uburyo bari babaye ingirakamaro mu myaka yose aba basore bayimazemo ndetse ibifuriza mu rugendo rushya bazatangira.

Ni inkuru itatunguye abakunzi bayo kuko uwavuga ko byamenyekanye cyera ndetse biza gushimangirwa ubwo iyi kipe yatangiraga imyitozo ariko bo ntibagaragare hamwe n’ikipe.

Benshi mu bakunzi bayo ariko ntibishimiye gutandukana naba basore cyane cyane Omblenga Fitina na Ishimwe Christian kubera ko bari abakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe.

abari Hafi y’iyi kipe bavuga ko Apr fc izagura abakinnyi bakomeye cyane kurenza abo isangamywe cyane ko noneho ngo uyu Ari umwaka bihaye wa Nyuma wo kujya mu matsinda y’imikino nyafurika.

 

 

Popular