1. Kwibuka30: Rayon Sports yakoze urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abayobozi, abakinnyi, abatoza n’abafana ba RAYON SPORT bakoze urugendo rwo Kwibuka, ndetse bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baruhukiye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.


    Ni igikorwa cyabaye kuruyu wa kabiri tariki ya 9 Mata 2024 mu gihe Abanyarwanda bari kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 .


    Uru rugendo rwatangiriye ku rusengero rwa New Life Bible ku Kicukiro Saa munani, abagize umuryango wa Rayon Sports bazamuka berekeza i Nyanza ku rwibutso, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye, basura n’ubusitani bw’uru rwibutso, basobanurirwa amateka banakangurirwa kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.


    Uwayezu Jean Fidèle uyobora umuryango wa Rayon Sports niwe wari urangaje imbere uyu muryango wari ugizwe n’abakinnyi b’ikipe y’abagabo, abakinnyi b’ikipe y’abagore, ndetse n’abafana b’iyi kipe muri rusange.

    Mu ijambo rye bwana Uwayezu jean fidele Yavuze ko impamvu bakora uru rugendo ari ukugira ngo bifatanye n’abandi Banyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


    Yagize ati: ”Nk’uko tujya tubikora muri ibi bihe, umuryango wa Rayon Sports dufata umwanya tugakora urugendo, tugasura rumwe mu nzibutso ziri mu gihugu kugira ngo twifatanye n’abandi Banyarwanda muri rusange mu kwibuka. Kwibuka kubera iki, twibuka muri rusange Abanyarwanda, Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera ko ni ngombwa nk’Abanyarwanda.”


    “Umuryango wa Rayon sports uri mu bandi Banyarwanda, tugomba rero kubibuka kugira ngo tubasubize agaciro kabo. By’umwihariko rero nk’umuryango wa Rayon Sports, umuryango w’Abasiporutifu, abapfuye ni ababyeyi bacu, ni abavandimwe bacu, ni imiryango yacu.
    Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ikipe ya Rayon Sports yasuye rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 105, muri bo abasaga 3000 biciwe ku musozi wa Kicukiro.

    Amafoto

     

    INKURU BIJYANYE