Kigali inkuba yakubise abana batatu (3) bavukana bahasiga ubuzima

Iyi nkuru y’incamugongo yabereya mu karere ka Gasabo umurenge wa Bumbogo kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu taliki 23 ukwakira 2024 ubwo imvura nyinshi yiganjemo inkuba yagwaga.

Aya makuru yemezwa n’Umunyamaba Nganshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo Innocent Nyamutera yabwiye itangazamakuru ko ibi byago byabaye bakaba bari guhumuriza uyu muryango wabuze abana batatu bavaga inda imwe  ” umwe yari afite imyaka 9, undi imyaka 6 nuwari afite imyaka 3″ aba bose ikaba yakubise bari munzu.

Umwe mubaturanyi buyu mu ryango yadutangarije inkuba yakubise imvura isa naho yari imaze guhita mama wabo ubabyara agiye kumuhanda abasiga munzu bonyine kuko yibanaga agarutse asanga abana inkuba imaze kubakubita babiri bahita bitaba Imana uwa 3 we yaje gutabaruka agejejwe kwa muganga.

Umubyeyi waba bana nawe yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho kubera ihungabana yatewe n’urupfu rwabana be 3.

Andi makuru aravugako iyi nkuba yangije ibindi bikorwa remezo birimo umuriro w’amashanyarazi kuko igikubita umuriro wahise ubura.Inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi mu nzego zibanze bahise bahagera kugira bakurikirane ibyiki kibazo.

Popular