Kigali hasojwe irushanwa rya ruhago ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 61 ishize yo kwibohora kwa Afurika.(Amafoto)

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Gicurasi 2024, muri IPRC Kigali Hasojwe irushanwa rya ruhago ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 61 ishize yo kwibohora kwa Afurika.
Irushanwa ngarukamwaka muri ruhago ryahuje amakipe ane arimo iya West Africa, Southern Africa, East and Central Africa na North Africa.

Umukino wa nyuma wahuje West Africa yakinnye na East and Central Africa.
Mbere y’uko aya makipe yombi ahura Umuyobozi w’Umuryango ugamije Kwibohora kwa Afurika, Pan African Movement, Musoni Protais, yahaye ikaze abitabiriye igikorwa ndetse anavuga ko ubumwe bw’Abanyafurika bushoboka igihe babasha kumva kimwe ibibazo umugabane ufite n’inzira yo kubikemura.

Musoni protais Umuyobozi w’Umuryango ugamije Kwibohora kwa Afurika, Pan African Movement,

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET), Gen (Rtd) James Kabarebe, yashimangiyeko Abanyafufurika batagomba gusigara inyuma mu iterambere ry’abatuye Isi.

Gen (Rtd) James Kabarebe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET)

Ikipe ihuriwemo n’abatuye muri Afurika y’Iburengerazuba ‘West Africa’ niyo yegukanye igikombe itsinda irimo abakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati ‘East and Central Africa’ kuri penaliti nyuma yo kunganya igitego 1-1

Amafoto

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Fungura twandikirane!
1
Ukeneye ubufasha?
Scan the code
Muraho,
Tubafashe gute ?