Kicukiro urukiko rwasubitse iburanishwa ry’ Umushumba w’Itorero Zeraphat Holy Church, Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we.

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwasubitse iburanisha ry’urubanza ruregwamo Umushumba w’Itorero Zeraphat Holy Church, Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we.

Uyu mushumba ndetse na Madame we batawe muri yombi  ku wa 9 Ukwakira 2024 aho bakurikiranweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cyundi hakoreshejwe uburiganya,ibikangisho bakoresheje amashusho y’urukozasoni nkuko byatagajwe n’urwego rw’igihugu rwubugenzaha RIB.

ibi byaha aba bombi bakurikiranweho biramutse bibahamye bahanishwa ibihano birimo igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze itatu, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3Frw ariko zitarenze miliyoni 5Frw kucyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Mugihe icyaha cyo gukangisha gusebanya kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko itarenze itatu n’ihazabu y’ibihumbi 100Frw ariko itarenze ibihumbi 300Frw.Iki ni igihano giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibahano muri rusange.

Isubikwa ry’uru rubanza ryaturutse ku busabe bwa Bishop Harerimana wavuze ko batabonye dosiye yo mu Bugenzacyaha ngo bamenye ibyo baregwa babyiregureho.

Ikindi yavuze, ni uko telefoni yafatiriwe mu Bushinjacyaha kandi irimo ibimenyetso bimushinjura akaba yifuza kuyihabwa cyangwa guhabwa ibimenyetso birimo.

Popular