KAMONYI: Umurambo w’umusore wasanzwe mu ishyamba biba urujijo

kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 mu Mudugudu wa Kabande, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, mu ishyamba riri hepfo y’Ibitaro bya Remera Rukoma hafi y’irimbi rihari, habonetse umurambo w’umusore witwa Sibomana Emmanuel w’imyaka 24 y’amavuko. Yishwe kumanywa y’ihangu kuko hari abamubonye mu ma saa tanu.

Amakuru Dukesha  intyoza nayo  ikesha bamwe mu baturage ba Rukoma ni ay’uko uyu nyakwigendera Sibomana Emmanuel avuka mu Mudugudu wa Bukokora, Akagari ka Taba ho muri Rukoma. Umurambo we wasanzwe mu ishyamba, yatemwe mu gatuza ndetse no ku maboko n’abantu bataramenyekana.

 

Aya makuru kandi y’urupfu rwa Sibomana Emmanuel yemezwa na Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma wabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko umurambo we koko wabonywe mu ishyamba n’abaturage bahise bihutira gutanga amakuru, bahageze basanga koko yapfuye.

 

Gitifu Mandera, avuga ko uyu musore yari asanzwe afite Butiki hafi y’Ikibuga cy’umupira cya Remera, akaba kandi binavugwa ko uyu musore hari uko yajyaga aba mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kimwe na benshi mu banyarukoma kuko aka ari agace kabamo ibirombe byinshi bicukurwamo amabuye y’agaciro kandi usangamo abatari bake mu baturage ba Rukoma.

 

Inkuru igakomeza ivuga ko bamwe mu baturage bakeka ko urupfu rwe rwaba rufite aho ruhurira n’ababarizwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bakavuga ko byashoboka ko ariyo ntandaro cyane ko kenshi muri aka gace yaba urugomo n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikunda kuhagaragara usanga ibyinshi bifite aho bihurira n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

 

Hari amakuru kandi agera ku intyoza dukesha iyi nkuru y’uko uyu nyakwigendera yabonywe akivirirana amaraso menshi ndetse akirimo akuka, ababibonye baratabaza ngo imbangukiragutabara baze batange ubufasha bumuramira ariko bahagera birangiye, apfuye.

 

Kugeza ku gicamunsi cy’ejo hashize,  Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma, Abaturage, abo mu muryango wa nyakwigendera, Polisi ndetse na RIB ifite Ubugenzacyaha mu nshingano bari bari  ahabonetse uyu murambo.

 

 

Ivomo: Intyoza

 

 

 

 

Popular