Kamonyi: Umugabo Uregwa kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi

kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2024 Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Tuyizere Ange aho akurikiranyweho kwica ateye icyuma umugore we babanaga mu Mudugudu wa Rukaragata, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi. Yafatiwe mu ntara y’Iburasirazuba ariko yamaze kugezwa muri Kamonyi.

Nkuko amakuru dukesha Intyozaa abivuga, uyu Tuyizere Ange, amakuru y’uko yishe umugore we amuteye icyuma mu ijosi yamenyekanye ku cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2024 ahagana ku I saa munani z’amanywa.

Akimara kumutera icyuma, yahise akizwa n’amaguru arahunga ariko akomeza gushakishwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera aryozwe ibyo akurikiranyweho. Uyu munsi nibwo amakuru yamenyekanye ko yamaze gutabwa muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yahamirije intyoza dukesha iyi nkuru, ko amakuru y’itabwa muri yombi rya Tuyizere ari ukuri ko kandi yamaze kugezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage bakomeje kuba abafatanyabikorwa beza mu kuyiha amakuru atuma hakumirwa ibyaha ndetse n’ababikoze bagatabwa muri yombi. Abasaba gukomeza ubwo bufatanye buri wese agaharanira kuba ijisho rya mugenzi we.

 

Popular