Isoko ryashyushye, uwa mbere arava muri kiyovu yerekeza muri Apr fc

Nyuma Y’uko Shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda isojwe, Amakipe akomeye akomeje kurwana no kwiyubaka kugirango undi mwaka w’imikino uzatangire ahagaze neza, ni mururwo rwego ikipe ya Apr fc ikomeje gushakisha abakinnyi, kuri ubu biravugwa ko yaranjyizanyije na Kapiteni wa Kiyovu Sport, Mugiraneza Froduard.

Nkuko tubikesha Umunyamakuru wabaye n’Umuvigizi wa APR FC, Kazungu Clever ngo Apr fc yaba yaramaze kumvikana iby’ibanze n’umusore ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya kiyovu, Mugiraneza Froduard, nubwo kuriwe abona ko Atari umukinnyi Ikipe ya Apr fc yari ikeneye cyane.

Apr fc yabaye iya mbere mu mwaka w’imikino ushize, irimo gushakisha abakinnyi biganjemo abanyamahanga kugirango bazayifashe kugera ku nzozi zayo imaze igihe irota, nubwo kugeza magingo aya itarasinyisha numwe. Si abakinnyi gusa kuko iyi kipe izakenera n’Umutoza cyane ko Thierry Froger usanzwe uyitoza atazakomezanya nayo.

Mugiraneza Froduard aramutse asinye muri Apr fc yaba abaye umukinnyi wa mbere w’Umunyarwanda iyi kipe y’ingabo z’igihugu isinyishije cyane ko byavuzwe ko ntabanyarwanda benshi iyi kipe yifuza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Fungura twandikirane!
1
Ukeneye ubufasha?
Scan the code
Muraho,
Tubafashe gute ?