ISKF Rwanda yatangiye umwaka itanga amahugurwa ya karate ku rwego rw’igihugu, ndetse inatangiza ubukangurambaga ku gukumira ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Ku Cyumweru, tariki ya 26 Mutarama 2025, ISKF Rwanda yatangije amahugurwa ngarukakwezi y’umwaka2025, n’amahugurwa yihariye ku bakarateka n’abarimu ba Karate Shotokan ku rwego rw’igihugu, ahanini yibanze ku kubaka ubumenyi mu mukino wa Karate no kuganira ku ngaruka z’ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Aya mahugurwa yabereye mu nyubako ya Vision Jeunesse Nouvelle i Rubavu, akaba yitabiriwe n’abakarateka bagera ku 120 baturutse mu ma club atandukanye yo mu gihugu.Aya mahugurwa yitabiriwe n’abakarateka basaga 120

Nk’uko insanganyamatsiko y’umunsi yabyibanzeho, abitabiriye aya mahugurwa baganirijwe ku ngaruka mbi z’ibiyobyabwenge ku buzima bw’urubyiruko no ku hazaza h’igihugu, ndetse banerekwa uko bakoresha amahame ya Karate mu kubirwanya. Umuyobozi wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu Bwana HABIMANA Martin Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza yasobanuriye abitabiriye aya mahugurwa uburyo ibiyobyabwenge byangiza cyane iterambere ry’urubyiruko, ndetse anahamagarira imikino yindi itandukanye guhuriza hamwe imbaraga mu gukora ubukangurambaga bugamije kubaka igihugu kizira ibiyobyabwenge mu rubyiruko kuko arirwo hazaza h’igihugu.Bwana HABIMANA Martin Umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere myizaBwana HABIMANA Martin Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza

Aya mahugurwa yayobowe n’abarimu bakuru b’inzobere mu mukino wa Karate muri ISKF Rwanda, barangajwe imbere na Sensei Jean Vianney NDUWAMUNGU, Sensei BUGABO Amile ndetse na Sensei Eric MBARUSHIMANA, aho Abakarateka bitabiriye aya mahugurwa bashimye cyane ubumenyi bahawe ndetse n’uburyo bateguriwe neza amasomo mu byiciro bitandukanye birimo Kata, Kumite na Kihon.Umwarimu mukuru wa ISKF Rwanda Sensei NDUWAMUNGU Jean Vianney

Umuyobozi wungirije wa ISKF Rwanda, Bwana BUNGERI Geoffrey, yashimiye abitabiriye aya mahugurwa, anashimira by’umwihariko ubuyobozi bwa Rwanda Karate Federation (FERWAKA) k’uburyo budahwema mu guteza imbere karate muri rusange ndetse anashimangira imikoranire myiza iri hagati ya ISKF Rwanda ndetse na FERWAKA nk’urwego rukuru ruhagarariye karate mu Rwanda. Yashimiye kandi abarimu bakuru ba ISKF Rwanda, ku ruhare rwabo mu gutanga ubumenyi bw’ingirakamaro ku bakarateka ba ISKF Rwanda ndetse n’abigihugu cyose muri rusange.Umuyobozi wungirije wa ISKF Rwanda Bwana BUNGERI Geoffrey

Abitabiriye aya mahugurwa batanze ibitekerezo byabo, bavuga ko amahugurwa hahawe abafitiye umumaro ukomeye kuko yabafashije kunoza no kunguka ubumenyi bwimbitse, buzabafasha gukomeza guteza imbere Karate, Bavuze ko ubumenyi bungutse bugiye gusangizwa abakiri bato mu rwego rwo kubaka urwego rwo hejuru rwa Karate mu Rwanda ndetse banasaba ko iyi gahunda yamahugurwa ngarukakwezi ikomeza kuko ibafitiye umumaro.Umwarimu mukuru wa ISKF Rwanda Sensei NDUWAMUNGU Jean Vianney
Mu ijambo rye risoza amahugurwa, Umuyobozi mukuru wa Zen Karate-do bwana SHYAKA Abdoul, yashimiye abitabiriye aya mahugurwa, anashimira ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwabahaye ibiganiro, ndetse anashimangira indangagaciro za Karate zirimo kubahana, gukora kinyamwuga no gukorera hamwe, Yabasabye gukomeza guteza imbere ubumwe n’ubufatanye mu kuzamura urwego rwa Karate mu Rwanda.
Aya mahugurwa yasojwe neza abayitabiriye bibutswa ko aribo musemburo wo kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge hirya no hino aho batuye bityo ko buri wese akwiye kuba intangarugero mu mico no mu myifatire nkuko amahame ya karate abitoza.

Popular