Inkuru ibaye kimomo, Bayern yamaze kumvikana na Burnely ngo igure Kompany

Umubiligi usanzwe utoza ikipe ya Burnley yo mu bwongereza, yamaze kwemeranywa na Bayern yo mu budage kuyibera umutoza mukuru mu gihe k’imyaka itatu, ndetse b’amakipe yombi yamaze kumvikana.

Vicent Kompany ntagihindutse arasinya nk’umutoza mushya wa Bayern Munich Vuba, kuko ubwumvikane hagati y’kipe yatozaga ya Burnley na Bayern Munich bwagenze neza kuri Million €12 .

Ntagihindutse Kompany yahabwa amasezerano y’imyaka 3 nk’umutoza mukuru wa Bayern Munich, nukuvuga amsezerano azamugeza 2027 atoza iyi kipe.

Amakuru atanganzwa na bimwe mu binyamakuru bikomeye I burayi, aravuga ko Bayern yifuje Kompany ariko bigatinzwa no kuba ikipe ya Burnely yarifuzaga amafaranga menshi kuri uyu munyabigwi wa Manchester City cyane ko yari akiyifitiye amsezerano.

Vincent Kompany ni umutoza udafite experience mu gutoza kuko ikipe ikomeye yatuje ni Burnely nayo yayizamuye mu cyiciro cyambere ahita yongera arayimanura.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Fungura twandikirane!
1
Ukeneye ubufasha?
Scan the code
Muraho,
Tubafashe gute ?