1. Indirimbo “Nkubone” yakoze ku mitima y’abakristu Gatolika n’abo mu yandi madini yasohotse mu isura nshya

    Indirimbo yitwa “Nkubone” yaciye agahigo mu Rwanda no mu mahanga, ko gukundwa n’abakristu Gatolika ndetse n’abandi bayoboke bo muyandi madini, kuri ubu yamaze gusubirwamo mu majwi n’amashusho, ibyo bamwe bita ‘Remix’ mu ndimi z’amahanga.

    Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Nkundagospel, uyu munyamuziki ufatwa nk’umwe mu banyarwanda bamaze kwigaragaza mu guha abakristu ibyishimo, binyuze mu bitaramo bihenze bikorwa mu Rwanda, yatangaje ko yahisemo gusubiramo iyi ndirimbo ye, ifatwa nk’iy’ibihe byose, kugira ngo amare inyota abakunzi be. Yagize ati:

    “Intandaro yo gusubiramo indirimbo “Nkubone” ndetse n’izindi nteganya gusohora nasubiyemo, ni ibitaramo binyuranye nakoze mu kwezi gushize kwa Kanama, mbona inyota abantu bafitiye ubutumwa buri muri izo ndirimbo negera umuhanga mu kuzikora uzwi cyane ku izina rya Emmy Pro, umusore utunganya akanafata amajwi muri studio yitwa universal Record ntangira gusubiramo injyana no gufata amajwi.”

    Rwabigwi Cypirien yakomeje avuga ko umwihariko uri muri iyi ndirimbo ndetse n’izindi agiye gusubiramo ari uko habayeho guhuza ubuhanga. Yakomeje ati:

    “Twahuje umwimerere n’ubuhanga dufatanyije muri iyi ndirimbo “Nkubone” ndetse n’izindi zitandukanye ziri gukorerwa muri iyo studio yitwa Universal Record kugira ngo tuzongeremo icyanga.”

    Rwabigwi Cypirien ni umugabo w’umukristu ubu ufite izina rikomeye mu muziki Gatolika kubera imbaraga n’ubwitange bukomeye akomeje gukoresha mu guharanira icyateza imbere umuziki Gatolika, we ubwe ndetse n’abahanzi benshi muri Kiriziya Gatolika, akaba amaze kubageza ku rwego rushimishije binyuze mu biganiro n’ibitaramo akora binyura ahantu hanyuranye, nko kuri Pacis Tv, ku mbuga nkoranya mbaga; nko kuri YouTube ndetse n’ahandi .

    Rwabigwi Cypirien yamenyekanye muri iyi ndirimbo yitwa “Nkubone” kugeza nubwo abatari bake batangira no kuyimwitirira maze uwamubona agahamagara bagenzi be ati nimuze murebe Nkubone.

    Rwabigwi Cypirien yatangiye umuziki kera aho yari akiri muto mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Kivu y’Amajyepfo, i Bukavu.

    Mu mwaka wa 2017 nibwo uyu munyamuziki yamenyekanye cyane akimara gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Nkubone”, yafatiwe kuri Paruwasi Katedrale ya Ruhengeri maze abantu bose barayikunda, yaba abakristu Gatolika ndetse n’abatari aba Gatolika. Iyi ndirimbo yakunzwe n’abantu b’ingeri zitandukanye zirimo: abana bato , abakuru ndetse n’urubyiruko.

    Ubutumwa bw’Indirimbo “Nkubone” n’ubw’Indirimbo zose za Rwabigwi ni ubuhe ?

    Indirimbo zose Rwabigwi aririmba ziba zihuriza ku ntego y’isengesho ryimbitse , ahamagarira abakristu gukurikira Yezu Kristu ndetse n’Umubyeyi we Bikiramariya. Ibi byose bishimangira kwibutsa abakristu gukunda no gukorera Kiriziya binyuze mu rukundo rw’ukuri no kwitangira kiriziya .

    Rwabigwi Cypirien uvuga ko umuziki asigaye yarawuhaye umwanya munini, mu buzima bwe, ngo kuko ari uburyo bwiza bwo gufasha abakristu gusenga byimbitse no kubona ingabire za Roho mutagatifu, afite indirimbo ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Igifaransa ndetse n’Igiswahili aho afite kandi itsinda rikomeye bafatanya kuririmba mu biganiro n’ibitaramo akora hirya no hino mu gihugu.

    Icyerekezo cy’umuziki wa Rwabigwi nk’igisubizo cy’inzozi ze

    Rwabigwi Cypirien uyumunsi yasohoye amashusho meza asubiyemo y’indirimbo “Nkubone’, yashize imbaraga mu guteza umuziki we imbere aho yubatse inzu itunganya umuziki ujyanye n’icyerekezo, mu buryo bw’amashusho, yitwa Mother Mary, iherereye Kibagabaga, ari naho akorera umuziki we n’ibiganiro bica ku muyoboro we wa YouTube witwa Rwabigwi Cyprien live ndetse no kuri Pacis TV, aho atambutsa ikiganiro Pacis TV Spiritual Talent show.

    Rwabigwi Cypirien mu guha abakristu icyizere cy’ejo heza binyuze mu gusenga

    Kugeza uyu munsi Rwabigwi Cyprien amaze gukora ibitaramo bigera kuri bitanu bikomeye, aho nyuma y’ibitaramo bibiri yakoreye muri Diyosezi ya Cyangugu aherutse gususurutsa imbaga y’abakristu ba Rubavu, muri Diyosezi ya Nyundo ndetse ku buryo bw’agahebuzo igitaramo cye giheruka cyari kiri ku rwego rwo hejuru akaba yaragikoreye muri Diyosezi ya Ruhengeri.

    Amajwi y’iyi ndirimbo yasubiwemo yatunganyijwe na Emmy Pro, wo muri Universal Record, amashusho yayo akorerwa muri Mother Mary studio, ayobowe na Moses pro na Sammy Jobert. Amashusho yayo kandi yafashwe na Sammy Jobert afatanyije na mugenzi we Marcel Proust.

    Kanda hano urebe Nkubone Remix


    INKURU BIJYANYE