Kuruyu wa Gatatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024 hakomeje imikino ya kamarampaka, ikipe ya vision fc yari yakiriye ikipe y’Intare Fc kuri sitade ya Mumena, mugihe kuri stade ya muhanga As Muhanga yari yakiriye Rutsiro Fc.
Wari umunsi wa kabiri w’imikino ya kamarampaka y’icyiciro cya kabiri aho ikipe ya As muhanga yazamukiye murukiko bikomeje kuba bibi kuko Rutsiro Fc yayisanze kumbehe yayo ikayinyagira ibitego 3kuri 1
Nimugihe Vision fc yo ikomeje kwitwara neza ikaba yatsinze Intare fc igitego 1kuri 0 byatumye ikomeza gushimangira ko inyotewe no kuzamuka mucyiciro cya mbere.
Kurubu Vision fc niyo iyoboye n’Amanota 6 aho ikurikiwe na Rutsiro Fc n’Amanota 4 Intare fc ikaza kumwanya wa 3 n’ inota rimwe mugihe As muhanga irikumwanya wanyuma ifite ubusa .
Iyi mikino ikaba izakomeza kumunsi wayo wa 3 tariki 29/05/2024 Intare fc zakira As muhanga ishyorongi ,Naho Rutsiro Fc ikazakira Vision fc ku Mucyebera.