Ikipe ya Scandinavia WFC yakuwe mu banyamuryango ba FERWAFA

 

Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024 , Ikipe y’abagore ya Scandinavia yo mu Karere ka Rubavu yahagaritswe mu banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera kutitabira amarushanwa.

 

Uyu mwanzuro wafashwe n’Inama y’Inteko Rusange ya FERWAFA yateraniye muri Kigali Convention Center nkuko bisanzwe bigenda mbere y’uko itangira habanza kureba niba hari umunyamuryango(Abanyamuryango) wahagarikwa cyangwa agafatirwa ibihano. Ibi niko Byagenze maze Perezida wa FERWAFA

Munyantwali Alphonse aha umwanya Umunyamabanga Mukuru Kalisa Adolphe ngo amenyesheje abitabiriye niba hari umunyamuryango uri muri iki cyiciro.
Umunyamabanga yatangiye avuga ko Ikipe ya Scandinavia WFC imaze imyaka itatu ititabira shampiyona kuva 2021-2022, 2022-2023 na 2023-2024 kandi nk’uko amategeko abiteganya akaba avuga ko ikipe imaze icyo gihe ititabira amarushanwa isezererwa mu banyamuryango ba FERWAFA.

Byasabye ko abanyamuryango babitorera, maze barabyemeza uwari yaje ayihagarariye Radjab Bizumuremyi wigeze kuyitoza ariko akaba ubu ari umutoza wa Etincelles FC, asabwa gusinya yabirangiza akava mu nteko rusange kuko aba atakiri umunyamuryango inama yo igakomeza.

Scandinavia WFC yashinzwe mu 2017 ishinzwe na Paluku Theirry Kasongo itangira gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2017-2018 ihita inazamuka mu cyiciro cya mbere uwo mwaka. Nyuma yo kuzamuka Scandinavia WFC yakoze amateka itwara igikombe cya shampiyona cyari kimaze igihe cyarihariwe na AS Kigali WFC ariko igitwara itanatsinzwe muri icyo gihe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Fungura twandikirane!
1
Ukeneye ubufasha?
Scan the code
Muraho,
Tubafashe gute ?