Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, yemeje ko Stade Amahoro ubu noneho yemerewe kwakira imikino yose itegurwa na FIFA ndetse na CAF.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ndetse na CAF bishyira ama stade mu byiciro bitandukanye, aho icyiciro kiri ku rwego rwo hejuru muri CAF ari icya kane mu gihe icya FIFA ari icya mbere ari na cyo Stade Amahoro ibarizwamo.
Nkuko Amakuru abivuga, nyuma y’uko inzobere zivuye muri CAF zasuye Stade Amahoro mu mpera za Mata 2024 zasanze iyi iri ku rwego rwo hejuru rw’ama stade yo kuri uyu mugabane no ku isi , aho basanze inujuje ibisabwa ngo ibe yakwakira umukino wanyuma w’igikombe cy’isi ndetse n’icy’Afurika, bivuze ko yanakwakira indi mikino yose mpuzamahanga.
Nkuko Minisiteri ya Sport ndetse na Ferwafa babitangaje, ngo intumwa zo muri CAF zasanze Stade Amahoro yujuje ibisabwa byose ngo yakire amarushanwa mpuzamahanga ndetse ko ari imwe mu ma stade meza cyane.
Stade Amahoro izaba ifite ubushobozi bwo kwakira ubwoko bwose bw’ibirori ndetse abazajya baba bayirimo, bazaba bicaye neza, ahantu hatwikiriye.
Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iha u Rwanda amahirwe yo kuba igihugu cyihagazeho mu bikorwaremezo bya siporo. Iyi stade nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye ibihumbi 45. Hateganyijwemo ibyumba bizajya bikorerwamo n’abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye n’aho baba bakorera hejuru muri stade mu gihe bari kureba umukino.
Amakipe azaba afite ahantu habiri hatandukanye yinjirira kuko aba agomba kwinjira adahuye. Ifite urwambariro rushobora kwakira amakipe ane icya rimwe, ni ukuvuga abiri agiye gukina n’andi ashobora gukina nyuma yaayo.
Iki kibuga mpuzamahanga kikaba kizasogongerwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Kamena, ubwo amakipe abiri arusha ayandi gukundwa mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports, azaba ahurira mu mukino wa gicuti wiswe Umuhuro mu Amahoro.
Source: Igihe