Igiciro cya rutahizamu wa Bugesera Fc ubu uri kubarizwa mu umwiherero w’Ikipe y’Igihugu Amavubi cyamenyekanye

 

Perezida w’Ikipe ya Bugesera FC, Gahigi Jean Claude yavuze ko batajya munsi ya miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda ku ikipe yaba yifuza rutahizamu wabo, Ani Elijah.


Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu kiganiro cy’imikino kuri Radio&TV 10, Urukiko rw’imikino.


Gahigi abajijwe niba ari byo koko hari amakipe yifuza Ani Elijah nk’uko bimaze iminsi bivugwa yavuze ko ari byo ndetse ko nabo biteguye kumuha amahirwe bakaba bamutanga.
Yagize ati “Ani Elijah kugeza uyu munsi ni umukinnyi wa Bugesera FC, gusa mu by’ukuri dushobora kumuha amahirwe mu gihe yaba abonye ikipe irusha ubushobozi Bugesera FC yaba Police FC n’izindi zaba zimushaka.
Ariko ni umukinnyi tudashobora kuba twagurisha amafaranga macye nk’uko njya mbyumva kuko ahubwo natwe dushobora kugumana. Uyu munsi ni umukinnyi natwe twemera ariko mu by’ukuri ashobora kuba yagurishwa, ni uburenganzira bwe ndetse n’ubwacu”.
Ku bijyanye n’amafaranga batajya munsi, yavuze ko ari miliyoni 20 Frw, aya akaba ari azajya kuri konti ya Bugesera FC ubundi iyo kipe yo izamugura ikivuganira na Ani Elijah amafaranga igomba kumuha.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Fungura twandikirane!
1
Ukeneye ubufasha?
Scan the code
Muraho,
Tubafashe gute ?