Icara Wige, yanga sc yifashishije indege mu guhabwa Igikombe Itanga Isomo ku yandi makipe

Ikipe ya Yanga sc  ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Tanzania, yashimiye Igikombe cya Shampiyona yegukanye mu buryo budasanzwe.

Ibi byabaye none kuwa gatandatu, ubwo iyi kipe yakiraga umukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona, aho yakinaga na Tabora United, ku kibuga  Benjamin Mkapa.

Muri uyu mukino nibwo iyi kipe igomba guhabwa Igikombe cya Shampiyona yegukanye ku Nshuro ya gatutu yikurikiranye, abari kuri sitade batunguwe n’uburyo iki gikombe cyajemo,  kuko cyasotse mu ndege ya kajugujugu yariri mu mabara y’iyi kipe ( umuhondo) maze imbaga nyamwinshi  yari Aho, ivuza induru umujyi wose urakangarana.

Iyi kipe yiyita iya Rubanda kuko ariyo kipe ikunzwe cyane muri Tanzania, yegukanye iki gikombe irusha Mukeba wayo Simba Sc n’amanota 11 yose.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Fungura twandikirane!
1
Ukeneye ubufasha?
Scan the code
Muraho,
Tubafashe gute ?