Ikipe ya Apr fc irifuza myugariro w’umunya Senegal ukina muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Senegal ndetsebikipebye ikiba yarasoje ku mwanya wa kabiri mu mwaka w’imikino ushize.
Amakuru dukesha ISIMBI avuga ko uyu mukinnyi witwa aliou Souane wo mu mutima w’ubwugarizi w’imyaka 22 Ari mu biganiro bisa n’ibyarangiye na Apr fc ndetse bivugwa ko ategerejwe i Kigali kurangizanya n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu Vuba aha.
Aliou Souane akaba yakiniraga ASC Jaraaf yo mu cyiciro cya mbere muri Senegal aho yasoje ku mwanya 2 muri shampiyona.
Uyu ni umukinnyi ugomba kuza gufatanya na Niyigena Clement ubuyobozi bwa APR FC irimo gushaka uburyo yakongerera amasezerano kuko yasoje.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yari kuzana na Etane Junior Aimé Tendeng na we w’Umunya-Senegal ariko akaba yamaze kwerekeza muri Al Hilal yo muri Sudani.
Cc: isimbi