Ku munsi w’ejo Tariki ya 24 ugushyingo 2024, mu muhanda UVA mu karere ka gicumbi werekeza i Musanze habereye impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abantu bivugwa ko bari bitabiriye inama yaberaga mu karere ka amusanze.
Amakuru dukesha Umuryango avuga ko ari impanuka yabaye mu masaha ya mugitondo cyo kuwa 24 Ugushyingo 2024, aho Imodoka yari itwaye abantu bavaga Gicumbi bagiye mu nama i Musanze yabereye ahitwa mu Rwili.
Inkuru ikomeza ivuga ko ubwo iyi modoka yo mu bwoko bwa Coaster yageraga mu ikorosi rihari yananiwe gukata ikubita ibisima biri ku nkengero z’umuhanda(Bordures)! irangirika.
Iyi Bus yakoze impanuka yari yakodeshejwe n’Abantu bari mu buyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi bari bagiye mu nama y’Umuryango ku rwego rw’Intara i Musanze!
Kugeza ubu nta rwego ruratangaza ababa bayikomerekeyemo cyangwa abayiguyemo, icyakora amakuru ajyanye nayo.