HomeImikinoGasogi United yatsinze Police FC biyihesha amahirwe yo kuzakina final y’Igikombe cy’Amahoro...

Gasogi United yatsinze Police FC biyihesha amahirwe yo kuzakina final y’Igikombe cy’Amahoro (Amafoto na video)

Kuruyu wa kabiri tariki ya 16 mata 2024 , ikipe ya police fc yari yakiriye Gasogi united mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pele Stadium sacyenda z’Amanywa (15h:00).

Video

Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga:

Rukundo Onésime
Nkubana Marc
Rutanga Eric
Rurangwa Mossi
Bigirimana Abeddy
Rutonesha Hesbone
Nsabimana Eric
Nshuti Dominique Savio (c)
Hakizimana Muhadjiri
Mugisha Didier
Akuki Djibrine.

Ababanjemo ku ruhande rwa Gasogi United:

Ibrahima Dauda
Niyitegeka Idrissa (c)
Udahemuka Jean de Dieu
Nshimiyimana Marc Gauvin
Yao Henock
Muderi Akbar
Hakizimana Adolphe
Hassan Djibline
Mbirizi Eric.

Ni umukino warebwe n’abafana bake, hiyongereyeho n’abanyeshuri bari bategereje imodoka zibasubiza ku bigo bigaho.

Ikipe ya police fc yatangiye ihuzagurika cyane mu minota itanu ya mbere, byashobokaga ko Gasogi United yafungura amazamu ku mupira Djibline Hassan yinjiranye ari wenyine, asigaye arebana na Rukundo Onésime, atera ishoti ryo hasi ryagiye ku ruhande gato.

Bidatinze, Rurangwa Mossi yatakaje umupira, Muderi Akbar arawumwambura ahita afungura amazamu ku munota wa 12, ibyishimo bisaga ab’i Gasogi .

Umutoza Mashami Vincent yahise akora impinduka, Rurangwa Mossi wari wagaragaje guhuzagurika gukomeye, asimburwa na Kwitonda Ally.

Ikipe ya police yakomeje kugerageza kwishyura igitego biranga igice cya mbere kirangira Ari igitego 1 :0.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Police FC, Chukwuma Odili asimbura Djibrine Akuki,byatumye police fc isatira bikomeye, ariko kubibyaza umusaruro bikomeza kugorona.

Kumunota wa 65 Hassan Djibline utahiriwe n’uyu wa Kabiri, yasimbuwe na Kabanda Serge.
Police FC yakoze izindi mpinduka, yinjizamo abarimo Sumaila Moro na Nyamurangwa Moses ariko ikomeza kugorwa n’ubwugarizi bwa Gasogi United ndetse n’umunyezamu Ibrahima Dauda wari uhagaze neza.

Iminota 90 n’indi itandatu y’inyongera, yose yarangiye Gasogi United itsinze igitego 1-0, Police FC isigara itegereje umukino wo kwishyura uzaba ku wa 23 Mata 2024.

Undi mukino ubanza wa 1/2 uteganyijwe ku wa Gatatu saa Cyenda aho uzahuza Rayon Sports na Bugesera FC kuri Kigali Pele stadium.

Amafoto

Must Read

Scan the code