kuruyu wa kane tariki ya 28 Werurwe 2024,ikipe ya Gasogi United yari yakiriye ikipe ya Etoile de L’Est kuri Kigali Pele Stadium.
Wari umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho shampiyona yari imaze iminsi isaga 18 idakina kubera imikino y’ikipe y’igihugu “Amavubi”.
Etoile de L’Est ifite agahigo ko kuba itaratsindwa na Gasogi United muri shampiyona kuko imikino itatu yose yabahuje nta n’umwe yayitsinze.
Abakinnyi 11 Gasogi United yabanje mu kibuga*
Abakinnyi 11 Etoile de l’Este yabanje mu kivuga*
Igice cya mbere cyarangiye nta kipe n’imwe irebye mu izamu, ndetse nta n’uburyo bwiza yabonye bugana mu izamu, abakinnyi bajya kuruhuka ari ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri Etoile de L’Est yaje yiminjiriyemo agafu aho ku munota wa 54 Gabriel yaje gutsinda igitego cya Etoile de L’Est ndetse ikipe itangira kugira umutekano.
Etoile de L’Est yakomeje guhusha ibitego ndetse yari no kugera ku bitego 3, ariko biranga umukino urangira ari igitego 1 ku busa bwa Gasogi United.
Etoile de L’Est yahise igira amanota 22 ku rutonde rwa shampiyona aho ubu iri kurushwa inota 1 na Gorilla FC ndetse na Bugesera FC.
Amafoto