Fatakumavuta yaregewe ubushinjacyaha

Kuri uyu wa 4 taliki ya 23 ukwakira nibwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwashyikirije ubushinjacyaha dosiye iregwamo sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta.

Ibi byemejwe n’umuvugizi ra RIB Dr Murangira B. Thiery ubwo yahamyagako uyu munyamakuru akaba numuhanzi wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga yamaze kuregerwa ubushinjacyaha nyuma yaho akozweho iperereza ryagaragaje ko akurikiranweho ibyaha birimo no gukoresha ibiyobya bwenge, ibikangisho (aho yakangishaga abantu kubasebya) hakoreshejwe ikorabuhanga akabikora mubihe bitandukanye abinyujije kumbuga nkoranya mbaga.

Uyu mugabo yatawe muri yombi kuwa 18 ukwakira nyuma yibyaha acyekwaho mukugenzura niba ntakindi kimukoresha gukora ibyo byaha bamupima ibiyobyabwenge basanga akoresha ikiyobyabwenge bita urumogi kukigero cyo hejuru.

Popular